Mbabazi and Jordan

News

20/11/2009 06:29
Thursday 19th of November 2009 04:29:12 PM

Ubumwe bw'igihugu mu njyana: TUBE UMWE

Posted:2009-11-19 by Joseph

Nkuko mu mateka y'isi byagaragaye, umuziki uri mu kintu gituma abantu bashobora kumva ubutumwa bitewe n'injyana iba yawuhawe. Ni muri urwo rwego umuririmbyi Mani Martin uzwi cyane mu njyana ya Gospel yashyize abaririmbyi bose bakumzwe ubu mu Rwanda hamwe bagaha ubutumwa abanyarwanda bose mu [...]

Read more about this article

Comments(0) posted, last by nobody on any day.


Umuhanzi Emmy atuzaniye indirimbo zimeze neza!

Posted:2009-11-17 by Nelly Wilson

Uyu ni umusore w'umunyarwanda uririmba mu njyana ya R&B akaba azwi ku izina rya EMMY ariko amazina ye nyayo ni NSENGIYUMVA Emmanuel .Yavukiye i Bujumbura akaba yarize amashuri abanza mu ishuri rya APAPER ku Kacyiru naho ayisumbuye ayiga muri APE RUGUNGA (Tronc Commun) nyuma arangiririza muri APADE. Uyu musore w'imyaka 20 gusa akaba yaratangiye kwerekana impano ye afite imyaka 8 aho yaririmbaga muri chorale mu rusengero rwa BETHEL. We ubwe avuga ko impano ye yamye ayiyumvamo ariko agakomeza kugaira ubwoba bwo kuyishyira ahagaragara. Ikindi ngo ni uko yakundaga cyane indirimbo za Craig David bigatuma agerageza kuririmba indimbo zimeze nk'ize kandi no kuba yarakundaga gukina guitar cyane na byo byamuhag[...]

Read more about this article

Comments(1) posted, last by 911whisky on 2009-11-17.


Abahanzi K8, The BEN na MEDDY bashobora kuba babanye neza !

Posted:2009-11-16 by Gustave Nkurunziza

Aba bahanzi nubwo bakiri abasore bato, bamaze kubaka izina mu Rwanda kubera indirimbo zabo nziza zikunzwe n'abantu benshi kandi b'ingeri zose.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto, ntawashidikanya ko bishimye kandi bari kuganira ibintu inshuti ziganira. Ikindi kibigaragaza n'uko buri babiri muri bo bagiye bafitanye indirimbo. Aha twavuga indirimbo Isaha ya munani K8 yaririmbanye na Meddy ikaza no kwitirirwa izina rya Album ya mbere ya K8 ndetse n'indirimbo Ijambo nyamukuru na Itonde za K8 na The ben

The ben na Meddy bo ubu barimo gukorana indirimbo ya Gospel, ntiturayibona ar[...]

Read more about this article

Comments(6) posted, last by gigi on 2009-11-19.

Salsa yaragarutse muri PASSADENA i Gikondo.

Posted:2009-11-15 by Crispin


SALSA yaragarutse kuri Passadena i Gikondo!

Nyuma y'aho ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ndetse na Polisi y'igihugu bari barafatiye umwanzuro wo guhagarika Passadena bayisaba ko yabanza igakosora
ikibazo cy'urusaku kuko abahaturiye bose bari basigaye bavuga ko bamaze kururambirwa , abakunzi b'injyana ya salsa bari baratangiye kwiheba kuko hariya hantu bahafataga nko mu rugo rwa Salsa dore ko n'iyo uhageze imyubakire yaho ibikwereka.

Nkuko Virigile umuyobozi wa Passadena( Mu rugo) yatangarije Inyarwanda.com ngo kuri ubu nta kibazo kigihari rwose, buri wese yajya aza kwidagadura buri wa kane mu njana ya salsa ndetse ngo hari n'agashya kuko bashaka gutangira defile de mode izajya iba buri wa gatanu ibintu b[...]

Read more about this article

Comments(0) posted, last by nobody on any day.


UMuhanzi The Ben yasuye abarwayi mu bitaro by'i Gitwe muri iki cyumweru gishize.

Posted:2009-11-15 by Nelly Wilson

Umuririmbyi w'icyamamare hano mu Rwanda The BEN muri iki cyumweru yerekeje mu Ntara y'Amajyepfo ajyanywe n'igikorwa cyo gufasha abatishoboye. Mu ijambo yavugiye ku bitaro bya GITWE yagize ati "Njye nemera ko buri muntu wese ashobora gukora igikorwa kiza cyo gufasha abababaye mu bushobozi afite ubwo ari bwo bwose "

Iki gikorwa cy'abagabo rero The ben yakoze, yatangarije Inyarwanda.com ko ari mu rwego rwa " The BEN Foundation"uyu ukaba ari umuryango wavuye ku gitekerezo cye bwite nk'umuhanzi , ukaba ufite intego nyamukuru yo gufasha abababaye mu buryo butandukanye.

Yakomeje atubwira ko uyu muryango uzagenda ugeza gahunda zawo mu gihugu hose kuri iyi nshuro a[...]

Read more about this article

Comments(7) posted, last by Tap_Kolly on 2009-11-17.


Umuhanzi Ganzo ati: " Ntibyoroshye guhanga uri umukobwa"

Posted:2009-11-14 by nelly Wilson

 

Indirimbo za Ganzo :


Nta bwoba
Byakubaho
Wowe
Nkundira yakoranye na Adelithe

GANZO ni umuhanzi w'umunyarwandakazi wiga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare akaba afite indirimbo zikundwa n'abantu benshi kubera ijwi rye ridasanzwe.Ibi byatumye tumushaka kugirango abakunzi ba Inyarwanda.com bamenye uwo ari we.

Ubundi amazina ye nyayo ni GWIZA Bonhomme Marlyse yavutse ku itariki ya 06/08/1988 i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya KONGO akaba yar[...]

Read more about this article

Comments(0) posted, last by nobody on any day.


BIRASHYUSHYE : Abakinnyi ba Film Steven KANUMBA na OPRAH akaba n'umugore wa Amadi Katauti, basesekaye i Kigali baje muri ANSWER FOR YOU CONCERT !

Posted:2009-11-12 by Nkurunziza Gustave

OPRAH na Steven KANUMBA ni abakinnyi ba Filim bakomeye bo mu gihugu cya Tanzania baje mu Rwanda ku butumire bwa Answer for you Company yateguye aya ma Concerts, bakaba bazanerekana Film yabo nshyashya. Nkuko muyobozi mukuru wa ANSWER FOR YOU AGENCY ari we Elvis KANYEMERA akaba n'umunyakuru kuri radiyo CFM yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com aba banyamahanga b'ibirangirire baje ku nshuro ya mbere mu Rwanda bazanereka abanyarwanda ko na bo babishatse bakora Film .

Ibi bitaramo bikazitabirwa n'abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubaka izina nka The Ben,Meddy,Sgt Robert,Rafiki,Diplomate ,Pacson,Bact n'abandi benshi.

Nyuma yo kubona ko ahateganijwe kubera iki gitaramo hazaba hato ndetse ko n' ab[...]

Read more about this article

Comments(0) posted, last by nobody on any day.


1 2 3 4 Next
Back

Search site

© 2009 All rights reserved.